Bugesera agace kahuye n’ihezwa rikomeye

May 11, 2015


Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Bugesera bavuga ko nyuma y’ imyaka 21 habaye jenoside yakorewe abatutsi bishimira iterambere bagenda bageraho, mu gihe mbere ya jenoside ako gace kari karahejwe ku buryo bukomeye mu bijyanye n’ iterambere.


Ubuyobozi bw’ aka Karere bwo bwemeza ko Bugesera ari hamwe mu duce twatangiye kugeragerezwamo umugambi wa jenoside, nyuma yayo abaturage bagenda biyubaka baharanira kwiteza imbere.

Mu karere ka Bugesera habarirwa inzibutso nyinshi zishyinguyemo imibiri y’ abazize jenoside yakorewe abatutsi harimo nk’ urwibutso rwa Nyamata ndetse n’ urwa Ntarama. Ubuyobozi bw’ aka karere bwemeza ko ari hamwe mu haguye abatutsi benshi harimo abari baragiye bahatuzwa.

“Muri bwa buryo bw’ igerageza rya jenoside,bagerageje kugenda begeranya abatutsi babashyira hamwe,hari abatutsi bagiye bakurwa mu majyepfo, abandi bagakurwa mu majyaruguru bakazanwa muri aka karere,iyo urebye ubona bwari uburyo bwo gutegura jenoside.

Abo batutsi ntibaje ku bwabo ahubwo baje bapakiwe, kandi aka gace batujwemo karimo isazi yitwa Tsetse. Mu bantu bishwe harimo abahungiye muri Kiriziya za Ntarama, Nyamata na Ruhuha, hari n’indi mibiri tugenda dutaburura hirya no hino.” Vice mayor wa Bugesera Ababaye muri Bugesera ya mbere ya jenoside bavuganye na RBA bavuga ko kuri ubu hari impinduka zigaragara.

Bugesera ya mbere ya jenoside yahejwe mu buryo bugaragara mu bijyanye n’ iterambere nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri ako Karere; nyuma ya jenoside, abaturage bakomeje kwegerezwa ibikorwa remezo bibafasha kwiteza imbere: “Iyo ufashe uburyo kari kabayeho n’ uburyo kabayeho ubu ubona hari itandukaniro, nta bikorwa remezo byari bihari, nta mihanda, nta mazi nta mashuri nta vuriro, urebye nta buzima bwari buhari.

Amashanyarazi yavaga i Kigali, akagera mu kigo cya gisirikari i Gako, ariko abaturage aho amashanyarazi yanyuraga hose batayazi. Kuri ubu 30% by’ abaturage bamaze kubona umuriro w’ amashanyarazi, imihanda irahari,mbere ya jenoside, aka karere kagiraga ishuri 1 rya Secondaire ariko ubu tumaze kugira amashuri ya secondaire agera kuri 78 kandi buri Kagali hari ishuri rya primaire, ahandi hari n’ amashuri y’ imyuga.”

Akarere ka Bugesera gatuwe kuri ubu n’ abaturage basaga 300.000. Ni hamwe kuri ubu usanga ibikorwa remezo binyuranye birimo amasoko, amazu y’ ubucuruzi ndetse n’ amahoteli arimo na Hotel y’ inyenyeri 5.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea