Konka yazanye Televiziyo zikora nka mudasobwa

October 20, 2016


Ikompanyi ya Konka izwiho kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga biramba kandi bigendanye n’igihe, yazanye televiziyo Smart Led TV ya inches 40 ikoranywe ubuhanga buhanitse ku buryo umuntu ayireba nka televiziyo ndetse ikanakoreshwa nka mudasobwa.

Ikindi gishya kuri iyo televiziyo ni uko ijyamo amasheni (channels) 250 zirimo n’izo mu Rwanda ndetse ntinasaba uyiguze kugura na dekoderi.

Hari na Smart Led TV ya inches 47, Smart Led TV ya inches 42 na Smart Led TV ya inches 65.

Si televiziyo gusa kuko Konka kuri ubu inafite telefoni zigezweho z’amoko atandukanye harimo L 2570X iri kubica bigacika kubera amafoto yayo akeye, ndetse no kuba ikozwe mu buryo idapfa kumeneka.

Hari kandi na Konka smart phone K3, Konka smart phone L823, Konka smart phone V71 n’izindi.

Mu maduka yose ya Konka uhasanga Fridge Guard na TV Guard, imashini zimesa imyenda (iz’ibiro umunani n’iz’ibiro 12), ibyuma byo muri salon byumutsa imisatsi bita Hair Drier, utumashini duteka umuceri bita Rice Cooker, Laptops nziza, ndetse na za telefoni zigezweho (Smart Phones), ibyuma bitanga ubushyuhe cyangwa ubukonje bizwi nka Air Conditioners, utwuma duteka icyayi cyangwa amazi (Kettles) za cuisinières zijyanye n’igihe, imashini zibika amazi zizwi nka Water Dispenser, Frigo z’ubwoko butandukanye n’ibindi.

Ikintu cyose uguze muri Konka baguha na garanti y’amezi 14, cyagira ikibazo bakagufasha kugikora.

Undi mwihariko Konka ifitiye abayigana ni uko iyo mwishyize hamwe, mufite ahantu hazwi mukorera, ibakopa mukajya mwishyura mu byiciro.

Igabanuka ku bikoreho bya Konka rirakomeje, aho umuntu agura igikoresho kimwe bakamwongeza ikindi.

Iduka rya KONKA riri mu Mujyi wa Kigali rwagati hafi ya Banki ya KCB ku muhanda ugana ku bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK) no mu isoko rishya rya Kigali.

Ukeneye ibindi bisobanuro, wabasanga mu nyubako ya T2000 aho bafite amaduka abiri; mu igorofa ya mbere no ku muhanda wo hasi gato werekeza ku ruganda rwa Sulfo.

Ushobora kandi no kubahamagara kuri 0788547212 mu gihe ukeneye kugira icyo ubasobanuza.

Konka

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea