Senderi arashimira Perezida Kagame wamugiriye inama ku ndirimbo ‘Nzabivuga’

May 10, 2019


Umuhanzi Eric Senderi International Hit yavuze ko yashimishijwe no kuba Perezida Kagame yavuze ko indirimbo ‘Nzabivuga’ ari nziza anahishura icyo byamweretse.

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019, Eric Senderi na Intore Tuyisenge bari mu basusurukije abaturage mu karere ka Burera aho Perezida Kagame yari yasuye abaturage.

Mbere y’ uko atangira kuganira n’ abaturage Perezida Kagame yasabye abashinzwe gususurutsa abantu ko basubizamo indirimbo ‘Ibidakwiriye’ anasaba ko iyi ndirimbo yakorerwa ubugororangingo avuga ibyakongerwamo.

Yagize ati “Turashimira n’ uwo muririmbyi, muzahindure akantu gato gusa, muzashyiremo ko ibyo twigejejeho , cyangwa ibyo Leta yatugejejeho, cyangwa ibyo RPF yatugejejeho…ntawabisenya tureba, sibyo? Naho ubundi ni indirimbo nziza cyane”.

Ubusanzwe iyi ndirimbo igira iti “Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga kuko ibyo Kagame yatugejejeho ntawabisenya ndeba oya oya kirazira”.

Eric Senderi yabwiye UKWEZI ko inama Perezida Kagame yamugiriye zigamije ko iyo ndirimbo yazahoraho ibihe byose.

Yagize ati “Ndashimira Perezida kuba yadushimiye kandi no kuba yatugiriye inama kugira ngo izahoreho ibihe byose”.

Eric Senderi yongeyeho ko ubwo Perezida Kagame yavugaga ko indirimbo ye ari nziza yumvise yishimye ariko ngo yumvise akiri hasi , asanga agomba gukomeza gukora cyane.


Intore Tuyisenge na Eric Senderi basusurukije abaturage b’ i Burera

Eric Senderi, Intore Tuyisenge, Munyanshyoza Dieu donnée na Sergeant Robert bishyize hamwe batangaza ko ntawemerewe gucuranga indirimbo zabo mu ruhame atabishyuye.

Abahanzi Nzaramba Eric uzwi nka Senderi na Intore Tuyisenge Jean de Dieu batangaje ko bagiye kuvugurura indirimbo yabo yitwa ‘Nzabivuga’, nyuma yo kubisabwa na Perezida Paul Kagame.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea