Meddy yasabye imbabazi kubyabaye mu gitaramo cyo Kwita Izina

September 10, 2019


Umuhanzi Nyarwanda usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Médard Jobert [Meddy] wagombaga kurirmba mu gihe cy’isaha irenga mu gitaramo cyo Kwita Izina ku nshuro ya 15, yaririmbye iminota itageze kuri 20.

Ibi byatumye n’agahinda kenshi asaba imbabazi abakunzi be abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Yagize ati :"...ndashaka kwisegura ku kuririmba igihe gito kwanjye kubera ibintu birenze ubushobozi bwanjye byabayeho. Ntabwo mu by’ukuri byari ubushake bwanjye. Numvaga amajwi yanyu mu cyumba cyanjye cyari gifunze mumpamagara. Mu by’ukuri nashakaga kuririmba buri ndirimbo nari nabateguriye. Murakoze kunyumva no ku rukundo rwanyu rw’ibihe byose. Kigali Arena nzagaruka. Kigali izahora ari iwacu haryoshye.”

Meddy mu gitaramo cyo ‘Kwita Izina’ akigera ahirengeye yakiranwe ubwuzu bwinshi n’abiganjemo igitsinagore banyurwa n’ibihangano bye byiganjemo ibiganisha ku rukundo.

Yaririmbye indirimbo ze eshatu gusa zirimo ‘Sibyo’, ‘Everything’ ye na Uncle Austin na ‘Ntawamusimbura’ aririmba agace gato k’iyo yise ‘Slowly’ arangije avangamo izindi ziganjemo iziri mu njyana ya Reggae nka ‘No Woman no cry’ , ‘Red Wine’ za Bob Marley n’izindi nke hashize iminota itageze kuri 20 ahita avanwa ku rubyiniro mu gihe yari yagenewe kuririmba igihe kigera ku isaha.

Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro abakunzi be ubona bakinyotewe batangira kuririmba indirimbo ze zitandukanye, ‘hari n’abagize ngo aragaruka’ amaso yabo ahera mu kirere.

We n’ababyinnyi yari ari kumwe nabo ndetse n’abamufashaga kuririmba bose bahita bavaho.

Amakuru dukesha Igihe avuga ko uyu muhanzi yakuwe ku rubyiniro kubera ko igihe cyari kigeze cyo gutunganya ibyuma Ne-Yo bahuriye muri iki gitaramo yari kuririmbiraho cyane ko ari nawe wagisoje akishimirwa ku rwego ruhambaye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea