Sunrise FC yatsinze APR FC, Baboua Samson azamura umubare w’ibitego

January 24, 2019


Ikipe ya Sunrise FC yatsinze APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Nyagatare. Sunrise FC yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 25 ku rutonde rw’agateganyo

Ibitego bibiri bya APR FC byatsinzwe na Hakizimana Muhadjili (37’) na Nshuti Dominique Savio (68’). Sunrise FC yari imaze imyaka ine (4) idatsinda APR FC kuko byaherukaga kubaho tariki 17 Gicurasi 2015. Igice cya mbere cyatangiranye amahire kuri Sunrise FC kuko ku munota wa gatanu (5’) ni bwo Baboua Samson yafunguye amazamu ku mupira yahawe na Kavumbagu Junior.

Iki gitego cyaje kwishyura na Hakizimana Muhadjili ku munota wa 37’ nyuma y’uko Kavumbagu Junior yari ananiwe gutera umupira akiza izamu bikarangira usanze Hakizimana wari uhagaze neza. Igitego cya kabiri cya Sunrise FC cyaje ku munota wa 51’ gitsinzwe na Uwambazimana Leon bita Kawunga bivuye ku mupira yashyize ku mutwe uvuye kwa Moussa Ally Sova wari uteye koruneri.

Igitego cya kabiri cya APR FC cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 68’ w’umukino. Baboua Samson yatsinze igitego cya gatatu cya Sunrise FC ku munota wa 89’ w’umukino ahita yuzuza ibitego birindwi (7) muri shampiyona.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea