Azam TV yajyanye Mukura Victory Sports mu buyobozi

December 9, 2018


Ikipe ya Mukura VS&Loisirs iherutse kubona itike yo gukina umukino wa kabiri w’amajonjora mu mikino ya Total CAF Confederation nyuma yo gutsindira ikipe ya Free State I Kigali 1-0, yajyanwe mu nkiko na Azam TV kubera kutubahiriza amasezerano yo kwerekana aya masezerano.


Ikipe ya Mukura VS yari yemeranyijwe na AZAM TV kwerekana umukino wa Total CAF Confederation wo kwishyura wabaye kuri uyu wa gatatu, tariki 05 Ukuboza 2018 I Huye, ariko Ubuyobozi buza kwitambika bwanga ko uyu mukino unyuzwa kuri iyi televiziyo.

Mu itangazo iyi televiziyo yasohoye ku munsi w’ejo, yasabye abakunzi bayo imbabazi garagaza ko amakosa Atari bo yaturutseho.

Itangazo Makuruki ifitiye kopi rigira riti, “Ubuyobozi bw AZAM TV bwiseguye ku banyarwanda n’abaturarwanda muri rusange batabashije kureba umukino wa Mukura VS &Loissirs na Free State Stars yo muri Afurika y’epfo kuri AZAM TV nk’uko twari twabibasezeranije”

Bakomeje bavuga ko bamaze gushyikiriza ikirego ikipe Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo babarenganure k’ubw’igihombo n’isura mbi yambitswe iki kigo kubera kuvuguruzanya kw’abayobozi b’iyi kipe.

Mukura VS bayireze mu gihe ariyo yonyine isigaye ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika nyuma yo gukuramo Free State Stars ubu iri kwitegura kujya gucakirana n’ikipe yo muri Sudani.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea