Amakipe y’u Rwanda yabonye itike y’igikombe cy’Isi muri Beach Volleyball

April 26, 2019


Ikipe y’u Rwanda y’abagabo n’iy’abagore zombi zabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cy’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cya Afurika ikomeje kubera muri Nigeria. Amakipe y’u Rwanda yombi yabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball

Kuri uyu wa Kane, ikipe y’abagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mukandayisenga Benitha yakatishije itike yo gukina imikino ya ½ itsinze Botswana amaseti 2-0 (21-9, 21-10).

Uretse kubona iyike ya ½, aho iyi kipe ihura n’iy’ Ibirwa bya Maurice kuri uyu wa Gatanu, yanabonye kandi itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball kizabera mu Budage.

Ikipe y’abagabo igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick , na yo yabonye itike yo gukina igikombe cy’Isi na ½ cy’iyi mikino nyafurika nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo amaseti 2-0 muri ¼ (21-18, 21-17). Kuri uyu wa Gatanu aba basore barakina n’ikipe ya Sierra Leone.

Imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019 muri Beach Volleyball iteganyijwe kubera mu Budage guhera tariki ya 28 Kamena kugeza ku ya 7 Nyakanga.

Mu 2017, ubwo iyi mikino yaberaga i Vienne muri Autriche, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’ikipe y’abagore yari igizwe na Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte yagarukiye mu matsinda.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea