Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi ku bidukikije

June 6, 2018


Mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera Ibidukikije, ku wa 5 Kamena, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), rirasaba Leta gukurikirana abakora ibifite ingaruka kuri byo.

Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi ku bidukikije

Ibi ni ibikubiye mu itangazo, iri shyaka ryashyize hanze kuri uyu wa 5 Kamena 2018, rishyirwaho umukono n’umuyobozi waryo, Dr Frank Habineza, aho bavuga ko kurengera ibidukikije ari ingirakamaro ku Banyarwanda n’abandi batuye Isi yose.

Itangazo riragira riti “Ishyaka DGPR rirasaba Leta y’u Rwanda nabo bireba bose gusuzuma ndetse no guhagarika abakora ibikorwa bigira ingaruka mbi ku bidukikije, muri ibyo harimo ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bukorwa mu kajagari hamwe na hamwe mu gihugu.

Kubera ko bubangamiye ibidukikije ndetse bikaba bikorwa nabi ugasanga haraho bamena imicanga, ibyondo n’ibitaka byavuye aho bacukuye mu buryo butanoze cyangwa hadakwiriye noneho imvura yagwa ikabisuka mu mazi cyangwa mu migezi, ibyo bikagira ingaruka zirimo ibura ry’amazi n’ingufu z’amashanyarazi.

Ishyaka DGPR rirasaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), gukurikirana aho ibikorwa by’itemwa ry’ibiti byo gucana n’ibyo kubakisha kugira ngo bihagarare ndetse hashakwe ubundi buryo bworohera abaturage, harimo gukoresha ibyuma mu kwubaka ndetse n’igiciro cya GAZ kigabanuke kugira ngo ikoreshwa ry’ibiti riveho burundu ndetse n’abubaka amagorofa bakoresha ibiti ku bikwa ahakagombye gukoreshwa ibyuma.

Ibyo bikagira ingaruka y’igabanuka n’icyendera ry’ibiti n’ibinyabuzima bimwe na bimwe n’iyangirika ry’umutungo kamere ndetse n’ihumanywa ry’ikirere.

Turasaba kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, gusuzuma ikibazo cy’imiturire itatanye mu byaro n’isatagurwa rikabije ry’amasambu tutirengagije n’imyubakire y’akajagari hamwe na hamwe mu mijyi kuko iyo bidakozwe neza bigira ingaruka zikomeye harimo n’imfu nkuko byabaye guhera muri Mutarama kugeza muri Gicurasi uyu mwaka, aho imvura yabaye nyinshi noneho amazi akamanuka adafite inzira yayo maze agahitana ubuzima bwa benshi.

Ishyaka DGPR kandi rirakangurira abanyarwanda muri rusange gushishikarira gufata amazi y’imvura ndetse no kwirinda kujugunya imyanda aho biboneye kuko bigira ingaruka mu gukamya ibiyaga, inzuzi n’ibishanga kubera isuri n’imyanda byoherezwamo”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni ‘ukurwanya ibihumanya biva muri purasitiki [plastic]”.

Src: Bwiza

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea