Amashashi yinjira mu gihugu avuye mu mahanga aracyagora Leta

July 13, 2015


Mu Rwanda harakinjira ibicuruzwa bipfunyitse mu mashashi (Sachets en Plastique). Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko inzego zitandukanye zaganiriye kuri iki kibazo ariko iramara impungenge Abanyarwanda ko hari ingamba zirimo gufatwa.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba François avuga ko amategeko arengera ibidukikije mu Rwanda yemera ko inganda zidafite ubundi buryo bwo gupfunyika kandi koko zifite ikibazo zishobora kubisaba zikemererwa gupfunyika muri Pulasitiki.

Ati “ Ikibazo kinini ni icy’ibicuruzwa byinshi bituruka hanze kandi bipfunyitse muri Pulasitiki ugasanga ku masoko yacu birahari. Uko dushobora gukemura iki kibazo, biraruhije kugira ngo tuvuge mu bucuruzi mpuzamahanga y’uko ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda twabifata bigeze ku mupaka tukavuga ngo ntabwo bishobora kwinjira mu gihugu ahubwo tugomba kuganira n’abacuruzi bacu. ”


Minisitiri François Kanimba avuga mu gukemura icyo kibazo ari ugufasha abahinzi kongera umusaruro kuri Hegitari (Foto James R)

Yongeyeho ati”Niba abo bacuruzi bazana ibyo bicuruzwa ibi n’ibi, bikaza kubangamira ibicuruzwa byo mu Rwanda, bidafite uburenganzira bwo gupfunyika muri Pulasitiki bagomba kujya bumvikana n’abo babiranguraho bakababwira ko batari bubarangurire niba bipfunyitse muri Pulasitiki”.

Minisitiri Kanimba asanga nta kundi byashyirwa mu bikorwa, gusa hari ibirimo gukorwa muri iyi minsi kugira ngo barebe niba ipiganwa hagati y’inganda zo mu Rwanda n’izo hanze byazagenda bigabanuka. Hari inyigo zirimo gukorwa kugira ngo babe bakwemerera abakora amashashi muri Pulasitiki ariko yujeje ubuziranenge atangiza ibidukikije.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea