Abatuye Akagali ka Kigali Umurenge wa Kigali barishimira ko begerejwe amazi hafi

August 2, 2016


Abaturage bo mu Kagali ka Kigali Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bishimiye kandi bakanezezwa no kwegerezwa impombo z’amazi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC).

Bamwe mu baturage batuye mu gasanteri ka Kitabi, Karama, Rwesero ho mu Tugari twa Kigali, Nyabugogo na Ruliba, bavuga ko bishimiye ko basigaye babona amazi bitakiri nka kera aho wasanga babonaga amazi bibahenze cyane. bagira bati "ijerekani imwe yamazi wasangaga iduhagaze amagaranga 200 cyangwa 150 ariko muri iki gihe turi kuyigura amafarnga 20 kuzamuka kugera kuri 50".

Abatuye Akagali ka Kigali bavuga ko batazongera gutonda imirongo bavoma nko mubihe byashize

Kamuhanda Gaston avuga ko yishimiye igikorwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC) cyabakoreye ashima nubuyobozi bwabo kuko buri mu muganda ikibazo cyazaga ku isonga mbere y’ibindi bibazo cyaba ari icyamazi mazi kuko ngo bavoma ibirohwa.

Abaturage bo mu Kagali ka Kigali mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko iterambere bifuza bagenda barigeraho buhoro buhoro babifashijwemo no kuba bafite amzi meza, bavuga ko kuri ubu indwara zituruka kukutanywa no gukoresha amazi meza mungo zabo byagabanyije indwara zituruka kusuku nke,bigabanya n’umwanda warangwaga muri aka gace.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kigali Ndeze Patice , avuga ko bishimiye ko iki kibazo cyakemutse akaba anashima Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’isukura (WASAC) cyabafashije kigakemuka mugihe cya vuba.

Yavuze ko kimwe mubyatumaga batabona amazi ngo ni uko Akagali kabo kari ahantu hahanamye, bigatuma iyo hoherejwe amazi menshi usanga amena impombo acamo na duke bari bafite bakatubura.

Umuyobozi mukuru wa WASAC, James Sano yavuze ko iki kibazo kitazongera kubaho, kuko ngo bagiye kongera amazi ku buryo mu myaka ibiri Kigali izaba ifite amazi angana na meterokibe (m3) ibihumbi 104 zikoreshwa ku munsi n’ubwo hakenerwa ibihumbi 110.

Sano yagize ati “ Mu myaka ibiri nta kibazo cyo kubura amazi kizaba mu mujyi wa Kigali.”

Hateganyijwe kandi ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga karundura wa Mutobo uzafasha ibice bitandukanye by’u Rwanda kubona amazi menshi, kuko uzajya utanga meterokibe ibihumbi 100 ku munsi.

Mu Rwanda abafatabuguzi b’amazi ni ibihumbi bisaga 161 mu gihe mu mujyi wa Kigali ari ibihumbi 87. U Rwanda rufite icyerekezo ko Abanyarwanda batagomba kurenza metero 500 bagana ivomo.

Byiringiro Jean Elysee / Indatwa.net

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea