Ibyo ugomba kwitwararika mu gutekesha Gaz bikakurinda impanuka

January 21, 2019


Mu bice bitandukanye by’igihugu hakomeje kumvikana inkuru z’abantu bishwe cyangwa bakomerekejwe bikomeye na Gaz batekesha, bigatuma hari abasaba ko hashyirwaho amabwiriza y’uburyo ikoreshwa akagaragazwa ahantu hose.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mutarama 2019, RURA yanyujije kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ibyo abakoresha Gaz bakwiye kwitwararika.

Bagize bati “Mu gihe habayeho guhita kwa gaz cyangwa kuva, uzabibwirwa n’impumuro ya gaz yihariye. Muri cyo gihe kora ibi bikurikira:

- Mu gihe utetse, funga gaz,

- Mu gihe utekeye mu nzu sohora icupa ryawe hanze y’inzu, ahantu hari umwuka uhagije kandi ufungure n’inzugi n’amadirishya,

- Irinde ikintu cyose cyatuma gaz yaka nko kunywa itabi, kwatsa ikibiriti n’ibindi,

- Irinde kuzimya cyangwa kwatsa amashanyarazi ukoresheje interebuteri (Interrupteur).

- Irinde kuzimya cyangwa kwatsa ibikoresho bikoresha amashanyarazi kuko byazana udushashi dutuma gaz yaka.”

Bakomeza bavuga ko icupa rya gaz ribikwa buri gihe rihagaze kandi ahantu hari umwuka uhagije, hategereye ikintu cyatera ubushyuhe cyangwa cyatera inkongi y’umuriro.

Bibaye byiza kurushaho ngo waribika hanze y’inzu, ahantu hizewe aho ridashobora guhanuka cyangwa kwangirika.

Umugozi uva ku icupa ugana ku ishyiga ugomba kuba utarangiritse kandi ukanyura ahantu hatari ubushyuye mu gihe utetse.

Minisiteri y’Ibidukikije, ivuga ko abanyarwanda 98% bakoresha ibikomoka ku biti birimo inkwi n’amakara mu bikorwa bitandukanye bya buri munsi.

Igasaba abantu by’umwihariko abatuye mu mijyi guhindura imyumvire by’umwihariko abakoresha ibicanwa bikomoka ku biti ngo bakwiye gukoresha Gaz kugirango amashyamba arusheho kubungwabungwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea