Ibyagizwe ubwiru mu Burundi, inzu zo guhotoreramo no gutembesha umuvu w’amaraso

December 8, 2018


Abantu ibihumbi n’ibihumbi barapfuye, abandi baburirwa irenero mu Burundi, imirambo imwe iraboneka indi irazimira,burya nta kabura imvano, hari byinshi byagizwe ubwiru kuri leta ya Pierre Nkurunziza, ariko abantu batari bake babuze ubuzima abandi baratotezwa ku buryo bukomeye.

Amaraso yaratemba nta kirengera mu magereza y’ibanga atandukanye mu Burundi, aho abantu bafungwa mu ibanga, bakicwa, bagacibwa imitwe abandi bakaburirwa irengero. Imitungo y’abantu bayakwa nta mahitamo bahawe bakayakoresha batera ubwoba abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi.

Twifashishije icyegeranyo cyakozwe na The Sun ku bitarashyizwe hanze ku bwicanyi n’itoteza byabereye mu Burundi, yakozwe hagendeye ku makuru ya BBC Africa eye.

Hari amashusho yakwirakwijwe kuri interineti agaragaza ko mu kwezi k’Ukuboza2016, mu gace ka Kinindo gaherereye hafi y’umurwa mukuru wa Bujumbura hamenwe amaraso agatemba nk’umugezi ari inyungu z’Ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ibi byabaye mbere y’umwaka umwe ngo perezida Nkurunziza Pierre atangaze ko aziyamariza kuyobora iki gihugu muri manda ya gatatu aho abatavuga rumwe na leta batishimiye iki cyemezo bakajya mu mihanda kwigaragambya, bagahangana n’inzego z’umutekano z’iki gihugu, byateje imvururu zaguyemo abarundi batari bake.

Umwe mu bari batuye mu nzu, leta y’Uburundi yambuye abaturage ikahahindura ibyumba byo gufungiramo, gutoteza no kwica abatumva ibyemezo bifatwa na leta ya Nkurunziza pierre.

Yavuze ko Leta y’Uburundi yagenze ku muryango we mu 2015 mbere y’uko yigarurira inzu yabo. Kugira ngo hamenyekane niba ibivugwa n’uyu mugabo ari ukuri hifashishijwe amafoto yari yarafashwe mbere, ndetse n’ayumuryago.

Uyu mugabo wiswe Pierre yarafashwe afungirwa mu cyumba kimwe n’izindi mfungwa mu cyumba , bagahatwa ibibazo biterekeranye n’umukuru w’abari bashinzwe kurinda icyo cyumba bahinduye gereza n’aho gutotereza abantu.

Pierre yavuze ko bitagarukiye mu kubahata ibibazo ko nyuma babakubitishije insinga z’umuriro w’amashanyarazi, bakabahambira amaguru ari nako bayakubitisha amashanyarazi. Ngo mu 2016 imfungwa zagerageje gutoroka ariko yumva uwari ukuriye umutekano abwiye bagenzi be ngo “Mufate izo mbwa, ntimuzireke ngo zicike” gusa ngo abashinzwe umutekano bafashe abo bifuzaga gutoroka yumva bavuza induru nkaho bari gutotezwa bikabije cyangwa kwicwa ariko abo bose nta numwe wongeye kugaruka, akeka ko bose bishwe.

Ati, “Niyumviye umukuru w’abari bashinzwe umutekano abwira bagenzi be ngo muzane ibikapu n’ibikoresho by’aba bagabo mubipakire mu modoka”

Si uyu gusa wasobanuye ibyo guhindura imitungo y’abaturage Leta ikayigira iyayo ikayikoreramo ibikorwa by’ubwicanyi no gutoteza abatavuga rumwe na leta.

Nathan wari umurinzi w’ibikoresho yavuze kohari imfungwa eshatu yiboneye zisohowe aho zari zifungiye bakicwa (baciwe imitwe) n’abarinzi ku itegeko bari bahawe n’uwari ubakuriye.

Yakomeje avuga ko umwe mu mfungwa wagaragazaga kwihagararaho yagerageje gutoroka ariko ntibimuhire akaza gufatwa akicirwa ku gipangu, umurinzi akagarura umurambo we mu nzu ari nabwo abandi bagabo babiri bicwaga bakaswe imitwe.

Imirambo y’aba bicwaga ngo bayishyiraga mu mifuka, ikajugunywa mu gikamyo cyari gipakiyemo imyanda. Nubwo imirambo y’imfungwa yicwaga bayijyana kuyijugunya ahantu hatazwi haba hakenewe no gukuraho amaraso aba yavushijwe izo nzirakarengabe. Nathan yasobanuye ko yabonye Pierre muri icyo cyumba bafungiramo bakaniciramo abantu.

BBC yavugishije umugabo wabaga muri iyi nzu akaba yaranagize uruhari mu kuyubaka asobanura imiterere yayo ariko babajije leta y’I Burundi ku bijyanye no gufungira abantu ahantu hataboneye, kubica no kudatinya kumena amaraso Seiko birinze kugira icyo basubiza.

Ubwo videwo yazengurukaga kuri za interineti no ku mbuga nkoranyambaga leta yakomeje guhakana ko bibera muri iki gihugu, aho yavugaga ko nta gereza z’ibanga ziba muri iki gihugu. Hakekwa ko hari inzu zifungirwamo abantu rwihishwa zikabakaba 21 kandi zose abenshi bazifungiyemo ni abagize uruhari mu myigaragambyo yabaye muri iki gihugu mu 2015 ubwo bamaganaga icyifuzo cya perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza kuyobora Uburundi manda ya gatatu.

Abashinzwe umutekano ntibatinyaga kumena amaraso y’abagerageza kurwanya leta y’u Burundi.

Src: Makuruki

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Give your idea